Mu kiganiro aherutse kugirana na SPORF, Cristiano Ronaldo yemeje ko yifuza kuzagaragara muri Porutugali mu gikombe cy'isi cya 2026.
Nyuma yo gusezererwa muri Euro 2024 bakuwemi n’Ubufaransa, Ronaldo akomeje gucika intege gusa ngo ahanze amaso intsinzi yo mu marashunwa mpuzamahanga ari imbere.
N’ubwo havugwa ibijyanye no gusezera ku mupira, ubwitange bwa Ronaldo mu ikipe y’igihugu cye bukomeje kuba ntajegajega, cyane ko ubu agifite inyota yo guhagararira igihugu cye nyamara arimo kurenza imyaka 39.
Icyemezo cye cyo kuyobora Porutugali mu gikombe cy'isi gitaha cyerekana ishyaka rye n’urukundo kuri siporo ndetse n'inyota ye yo kugera kuri byinshi ku rwego mpuzamahanga.
