Cardi B yikomye abahanzi banenga Grammy Awards

Cardi B yikomye abahanzi banenga Grammy Awards

 Sep 8, 2025 - 14:10

Umuririmbyikazi w’icyamamare mu njyana ya Hip Hop, Cardi B, yongeye kugarukwaho cyane nyuma y’amagambo yatangaje, yibasira abahanzi anenfa ibihembo bya Grammys, nyamara nabo ubwabo bakohereza ibihangano byabo mu ibanga kugira ngo bahatane.

Cardi B yashimangiye ko ibihembo bya Grammys bifite agaciro gakomeye, ari nayo mpamvu abahanzi bose babihatanira, ndetse atazigera ajya mu ruhande rw’ababigaya.

Yagize ati:“Iyo nzanye umuzingo cyangwa ibihangano byanjye… iyo bidahiriwe, ubwo biba bitahiriwe. Ariko sinzigera mbifata nk’aho nta gaciro bifite. Si nk’abo bavuga ngo (Oooh ibyo bihembo nta shingiro bifite, ni ibya nta kigenda). Oya, ibyo bihembo bifite agaciro, kandi mwese mubyiruka inyuma. Mureke rero urwenya.”

Ibi yabivuze mu gihe ari mu myiteguro yo gusohora umuzingo we mushya yise “Am I The Drama?” uzasohoka ku itariki ya 19 Nzeri 2025.

Twibuke ko mu mwaka wa 2019, Cardi B yegukanye igihembo cya Grammy mu cyiciro cya Best Rap Album abikesha umuzingo we wa mbere yise “Invasion Of Privacy”.

Byari ibihe bitoroshye kuri we kuko yari atwite, arwaye, asimburanya abayoboraga ibikorwa bye bya muzika ndetse anakurikiranwa mu nkiko, ariko ibyo byose ntibimubuze gukora indirimbo ze kugeza ubwo yegukanaga intsinzi ikomeye.

Cardi B yikomye abahanzi basebya Grammy Awards 

Cardi B yatwaye Grammy ari mu bihe bitoroshye