Iyo Club yiswe Vega, igenewe abanyamuryango badasanzwe, aho kwinjiranamo telefone zigendanwa birabujijwe burundu, hagamijwe kurinda umutekano n’ibanga by’abayigana, cyane cyane ibyamamare n’abaherwe.
Nk’uko amakuru abivuga, Vega Club yubatswe ku buryo igira imirimo ibiri itandukanye bitewe n’igihe. Ku manywa, izajya ikoreshwa nk’ahantu hatuje harimo ibyumba by’inama, ahakorera imirimo (offices) n’ahafasha abashoramari n’abanyamuryango kuganira no gukorera mu bwisanzure.
Mu masaha ya nijoro, iyo Club ihinduka ahantu ho gusangirira amafunguro meza yo ku rwego rwo hejuru, ikagira akabari karimo ibinyobwa by’ubwoko bwose ndetse n’umuziki ucurangwa mu buryo butuje, hagamijwe gutanga umwanya wihariye w’imyidagaduro ituje kandi y’icyubahiro.
Kugira ngo umuntu abe umunyamuryango wa Vega, bisaba kwishyura arenga Amadolari ya Amerika ibihumbi 200, ubunyamuryango bukaba ubw’igihe cyose (lifetime membership).
Cristiano Ronaldo yafunguye akabari kadasanzwe
Uretse telefoni, gufata amafoto n’amashusho muri ako kabari na byo birabujijwe

