Ibi yabigarutseho mu gace ka documentaire ye nshya ya HBO yise Long Live Lagos, aho agira ati: “Nta buryo ngenderwaho nari mfite. Niyubakiye inzira yanjye.”
Iyi mvugo yakomye mu nkokora abatari bake, bamwe bavuga ko iri jambo rya Wizkid rimeze nko gutesha agaciro Banky W wamufashije mu ntangiriro z’umuziki we, ndetse no kudaha icyubahiro abahanzi bakuru bo mu gihugu cye bubatse inzira y’abo..
Nubwo bimeze bityo, ahandi muri documentaire, Wizkid yagiye agira uruhare mu gushima no kugaragaza ko Fela Kuti ari umwe mu bamuteye imbaraga zo kwinjira mu muziki.
Yagize ati:“Fela Kuti ni we wanteye icyizere cyo kwemera ko nanjye nshobora gukora umuziki.”
Icyakora, benshi bakomeje kumwikoma bavuga ko ari indashima, ndetse yirengagije abazifashe mu ntangiriro z'umuziki we.
Wizkid yatewe imijugujugu zari amagambo yavuze
Wizkid yavuze ko yinjiye mu muziki yirwanaho
