Tariki 02 Ukuboza 1959, mu Majyepfo y'Ubufaransa higeze kuba ibiza ubwo urugomero rwari ruhubatse rwasenyukaga bigahitana abantu barenga 400.
Muri abo 400, hari harimo n'abakundanaga baramaze kwambikana impeta y'urukundo hasigaye kujya gusezerana bakibanira akaramata.
Umugore witwa Irène Jodart ni umwe mu bagize ibyago umukunzi we ahitanwa n'ibyo biza. Uyu mugore yaje gusaba ko bitewe n'uburyo yakundaga umukunzi we kandi bitegura gukora ubukwe, ko bamuha uburenganzira n'ubundi agasezerana hanyuma mu mwanya w'umugabo we bakifashisha ifoto ye.
Ni ibintu bakunzwe na benshi ndetse basaba ko byakwemerwa mu buryo bweruye. Uwari Perezida w'u Bufaransa icyo gihe, Charles de Gaulle yaje kumva ubusabe bw'abaturage be ahita asaba ko byakongerwa mu mategeko mbonezamubano y'Ubufaransa, ariko kandi arenzaho n'amabwiriza y'ibyo umuntu agomba kuba yujuje kugira ngo abyemererwe.
Iri tegeko riri mu ngingo ya 171 mu mategeko mbonezamubano, rivuga ko umuntu yemerewe gushyingiranwa n'umukunzi we witabye Imana mu gihe yagaragaje ibimenyetso bifatika bigaragaza ko uwitabye Imana yifuzaga ko bashyingiranwa.
Aha ashobora kuba yarasize yanditse inyandiko abyemeza (mbere y'uko apfa), cyangwa se akagaragaza imyiteguro y'ubukwe.
Ukeneye gushyingirwa kandi, agomba kugaragaza impamvu simusiga zigaragaza impamvu ari kubisaba. Aha ni nko mu gihe umukunzi we yazize intambara, ibiza n'ibindi.
Umuryango umukunzi wawe avukamo ni wo uba ugomba kubanza kwemeza ko ubwo bukwe babwemera, ndetse bakaguha icyemezo cy'uko babyemeye.
Icyakora uwashyingiwe nta burenganzira bwo kuzungura imitungo aba afite, kereka iyo nyakwigendera yasize yanditse yemeza ko ubwo burenganzira azabuhabwa.
Uwashyingiwe aba afite uburenganzira busesuye ku bana (iyo bari barabyaranye), ndetse iri shyingirwa ryandikwa mu mategeko nk'ibyabaye mbere y'uko umwe apfa.
