Vinicius Tobias ari mu gahinda gakomeye ko kurera umwana utari uwe 

Vinicius Tobias ari mu gahinda gakomeye ko kurera umwana utari uwe 

 Dec 3, 2025 - 07:57

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunya-Brazil, Vinicius Tobias, ukinira Shakhtar Donetsk ndetse wanyuze no muri Real Madrid, ari mu rujijo n’agahinda nyuma yo kumenya ko umwana yizeraga ko ari uwe atari we se.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Brazil avuga ko Vinicius yabyaranye n’umukobwa witwa Ingrid Lima, wahoze ari umukunzi we, maze bakita umwana w’umukobwa Maite.

Urukundo rwabo rwageze no ku rwego rwo kwishyiraho tattoo y’izina ry’umwana ku mubiri we, nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubudahangarwa bw’umuryango we mushya.

Nyamara nyuma y’amezi icyenda yita kuri uwo mwana ndetse anashyira amafaranga menshi mu mufuka w’uwo mukobwa buri kwezi, ibisubizo bya DNA byahinduye byose: byemeje ko Maite atari umwana wa Vinicius.

Amakuru yandi akomeje gucicikana avuga ko nubwo Vinicius yakomezaga kwishyurira Ingrid byose, ibyo gukoresha, ubuvuzi, n’ibindi bikenerwa mu gihe cy’inda, yakomeje kubaho mu rungabangabo atazi ko inda yari iy’undi musore ukora akazi ko gutwara imitwaro kuri moto (delivery).

Uwo musore ngo yajyaga anajyana Ingrid kenshi gusangira ibiryo bya nijoro, mu gihe Vinicius ari we wafatwaga nk’umugabo ufite inshingano zo gutanga byose.

Bivugwa ko Vinicius yamaze amezi icyenda yose arera kandi akita ku mwana byuzuye umutima, atabizi ko atamukomokaho. Ibyatangajwe byateje impaka n’urusaku ku mbuga nkoranyambaga, benshi bagaragaza agahinda ku mukinnyi ndetse banenga ibyo Ingrid yakoze.

Nubwo abegereye Vinicius bemeza ko akiri mu mubabaro, ntacyo aratangaza ku mugaragaro. Gusa inkuru ye yongeye gufungura ibiganiro ku kibazo gikomeje kugaragara hirya no hino: abagabo benshi bamenya batinze ko abana barera atari abo bababyaye.

Vinicius Tobias yasanze umwana yari amaze amezi 9 arera atari umwe

Vinicius Tobias yari yarashyize tattoo ku mubiri we, iriho izina ry'uwo mwana