Umuyobozi wa NFL yakuriye inzira ku murima abashaka kubikira imbehe Bad Bunny

Umuyobozi wa NFL yakuriye inzira ku murima abashaka kubikira imbehe Bad Bunny

 Oct 24, 2025 - 16:39

Nyuma y’amagambo menshi asaba ko Bad Bunny atakomeza kuba umuhanzi uyoboye igitaramo cya Super Bowl Halftime Show 2026, umuyobozi wa NFL, Roger Goodell, yemeje ko nta mpinduka zizakorwa ku cyemezo cyafashwe.

Goodell yavuze ko nubwo hari ibitekerezo byinshi byagaragaje kutishimira icyo cyemezo, we akomeje guhagarara ku mwanzuro wabo ko Bad Bunny ari wo mwanzuro ukwiye, wafatiwe ku bipimo bitandukanye kandi witonze, kandi uhuza n’ibyo abareba NFL bifuza.

Yashimye Bad Bunny nk’umwe mu bahanzi bakomeye ku isi, asobanura ko igitaramo cya Super Bowl kizaba umwanya wo kwizihiza umuziki n’umuco, ndetse no kugera ku rwego mpuzamahanga, aho kitazaba urubuga rw’imbwirwaruhame za politiki. 

Ibi byaje mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yari yagaragaje kutishimira icyemezo cyo kumutoranya.

Abafana b’imikino n’umuziki ku isi hose biteze kureba uburyo Bad Bunny azagaragaza impano ye ku rubyiniro rwa Super Bowl 2026, igitaramo kizwiho gukurura amaso menshi ku isi.

Bad Bunny ni we muhanzi uzaririmba muri Super Bowl Halftime Show 2026

Hari bamwe batavuga rumwe n'icyemezo cyo guhitamo Bad Bunny