Umugore wa Shatta Wale yijanditse mu rubanza rwafungishije umugabo we

Umugore wa Shatta Wale yijanditse mu rubanza rwafungishije umugabo we

 Aug 22, 2025 - 15:33

Umugore w'umuhanzi Shatta Wale, Maali, yatangaje ko umugabo we ari inzirakarengane mu rubanza rugikomeje hagati y'umugabo we n'ikigo cya EOCO cyafunze uyu muhanzi kimushinja uburiganya.

Iki kigo gishinja uyu muhanzi ko uburyo yabonyemo imodoka yari afite yo mu bwoko bwa Lamborghini Urus butemewe n'amategeko ndetse ko bufite aho buhuriye n'ubujura bwo mu rwego rwo hejuru bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubu bujura bwa Milliyoni 4 z'Amadolari ya Amerika bwakozwe n'umunyamerika ufite inkomoko muri Ghana, Nana Kwabena Amuah, uri mu buroko aho yakatiwe igifungo cy'amezi 86, imyaka isaga 7, gusa Shatta akavuga ko nta mubano agirana na nyiri ugukora ubwo bujura.

Abinyujije ku rubuga rwa Snapchat, Maali ufitanye umwana umwe na Shatta Wale, yavuze ko umugabo we ari umuziranenge ndetse uyu mugore ngo anafite ikizere ko umugabo we azatsinda ibyo ashinjwa byose muri uru rubanza. Uyu mugore yanikije ku kuntu yaba yarabonye iyo modoka avuga ko byatewe no kwiha intego ndetse n'impuhwe z'Imana.

Shatta Wale yari yafunzwe na Economic and Organized Crime Office (EOCO) ku wa 20 Kanama 2025 Gusa bukeye bwaho ahita afungurwa atanze ingwate. Azakomeza gukurikiranwa ndetse yanategetswe kuzajya yitaba kuri iki kigo inshuro eshatu mu cyumweru.

EOCO yagaragaje ko Shatta Wale atigeze yerekana uwo baguze iyo modoka. Yabwiye abamukozeho iperereza ko yaguze iyo modoka ku muhanda, ngo ayigura n'umuntu witwa “Zak” wari wamugezeho akoresheje itumanaho ryo kuri WhatsApp. Shatta kandi yavuze ko atagifite nomero ya telefone y'uwo baguze imodoka.