Uko Kevin Kade yisanze mu bukwe bwa Juma Jux ataratumiwe mbere

Uko Kevin Kade yisanze mu bukwe bwa Juma Jux ataratumiwe mbere

 May 29, 2025 - 18:25

Umuhanzi Kevin Kade yahishuye ko nubwo yagaragaye mu bitabiriye ibirori bisoza ubukwe bw'umuhanzi Juma Jux n'umugore we Priscilla, ariko ntabwo yagiyeyo atari bwo bumujyanye kuko atari yaratumiwe mbere, dore ko bwatashywe n'abahawe ubutumire gusa, avuga uko yaje kubwisangamo n'ibyari byamujyanye.

Mu kiganiro yagiranye na Radio/Tv10, Kevin Kade yatangaje ko yagiye muri Tanzania atajyanywe n'ubukwe bwa Juma Jux nk'uko bamwe babitekereza, ahubwo yagiye ajyanwe n'imishinga y'indirimbo na bamwe mu bahanzi baho.

Kade wari umaze iminsi ari kubarizwa muri Uganda, yavuze ko atari yigeze atumirwa muri ubwo bukwe mbere, ahubwo yatumiwe ku munota wa nyuma bigizwemo uruhare n'umwe mu bahanzi yagiye agiye kurebayo ngo bakorane barimo Marioo.

Ati "Ntabwo aribyo byari binzanye, nari nje gukorana n'umwe mu bahanzi bagombaga kubwitabira, bamperaho ubutumire gutyo."

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo Kevin Kade yataunguranye ashyira amashusho kuri Instagram ye agaragaza ko ari umwe mu bitabiriye ubu bukwe.

Muri ayo mashusho Kade yagaragaraga ari kumwe n'umukinnyi wa filime Alliah Cool nawe wari wabwitabiriye, bombi bari kugirana ibihe byiza n'abarimo umuhanzi Rayvanny wo muri Tanzania nawe wari wabutashye.

Nyuma y'uko hagiye hanze ayo mashusho, nibwo ku mbuga nkoranyambaga byatangiye guhwihwiswa ko Kevin Kade yaba yagiye muri ubu bukwe atatumiwe (yavumbye).

Kevin Kade na Alliah Cool ubwo bari bitabirye ubukwe bwa Juma Jux

Juma Jux n'umugore we baraye bakoze ibirori bya nyuma bisoza ubukwe bwabo