UEFA na  FIFA bakomeje kurebana ay'ingwe kubera igikombe cy'isi cy'ama-club

UEFA na  FIFA bakomeje kurebana ay'ingwe kubera igikombe cy'isi cy'ama-club

 Jul 13, 2025 - 20:29

Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, yafashe icyemezo gikomeye cyo kuditabira na gato imikino ya FIFA Club World Cup, icyemezo cyongeye kugaragaza umwuka mubi urimo gukara hagati y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA) n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA).

Iri rushanwa rya Club World Cup ryaguwe n’imbaraga za FIFA, rikaba ryaritabiriwe n’amakipe menshi aturutse ku migabane yose, ibintu abayobozi ba UEFA babona nk'ihangana rishobora kwangiza amarushanwa y’i Burayi cyane cyane UEFA Champions League, irushanwa rifatwa nk’iry’icyitegererezo ku mugabane ndetse rikaba rininjiza amafaranga menshi.

Abayobozi ba UEFA bafite impungenge z’uko FIFA ishobora kuba iri kugerageza kwigarurira umupira w’amakipe atari ay’ibihugu(clubs) ku rwego mpuzamahanga, ibintu bishobora guca intege amarushanwa asanzwe afite agaciro i Burayi.

Nubwo FIFA yagaragaje ko irushanwa rya Club World Cup rigamije guteza imbere umupira w’amaguru ku isi yose, UEFA yo ntiyemeranya n’icyo cyerekezo, ikanavuga ko kongera umubare w’imikino byongera umunaniro ku bakinnyi, bikagira ingaruka ku mutekano wabo no ku rwego rw’ubukungu bw’amakipe yo ku mugabane w’u Burayi.

Uku kwitaza kwa Perezida Čeferin ni ikimenyetso simusiga cy’uko icyizere hagati y’ibi bigo byombi gishobora kuba kiri mu marembera, ndetse bishobora no kugira ingaruka ku mibanire y’imikino mpuzamahanga mu gihe kiri imbere.

Aleksander Čeferin, yanze kwitabiri imikino y'igikombe cy'isi cy'ama-club 

Gianni Infantino na FIFA ayeboye bemeza ko igikombe cy'isi cy'ama-club kigamije guteza imbere amakipe