Kuri uyu wa kane tariki 07 Mata 2022, nibwo abanyarwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda batangiye icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse ni icyumweru gitangira iminsi 100 yo kwibuka no kuzirikana abasaga miliyoni imwe bayizize.
Ni muri urwo rwego ikipe y'umupira w'amaguru ya Arsenal yifatanyije n'u Rwanda igenera Isi yose ubutumwa bwuje amagambo y'ihumure ndetse agaragaza umucyo n'icyizere mu banyarwanda.
Bagize bati: "Twifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Turaha agaciro inzirakarengane zisaga Miliyoni ndetse tukanabibuka twihanganisha abarokotse. Imyaka 28 irashize abanyarwanda barakuze kandi bafite ibyo bigejejeho. Turibika twiyubaka".
Ubutumwa Arsenal yatanze
Iyi kipe ya Arsenal iamaze iminsi yisanisha n'u Rwanda cyane ndetse ikaba isanzwe ifitanye ubufatanye n'u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda igamije kumenyekanisha u Rwanda n'ibyiza birutatse.
Arsenal yifatanyije n'abanyarwanda kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Abakinnyi ba Arsenal batambukije ubutumwa

