Ubushakashatsi: Abantu bamara amasaha byibura 6 kuri terefone ku munsi bafite ibyago byinshi byo gukena

Ubushakashatsi: Abantu bamara amasaha byibura 6 kuri terefone ku munsi bafite ibyago byinshi byo gukena

 Apr 2, 2025 - 10:58

Ubushakashatsi bwakozwe ku mikoreshereze ya mudasobwa n'ubuzima bwa muntu bugaragaza ko kumara byibura amasaha 6 kuri terefone ku munsi ari kimwe mu bintu bishobora gutera ubukene, ibi bijyanye no kuba gukoresha terefone igihe kinini bikurura imico y'ubunebwe.

Ubushakashatsi bwakozwe na EER (Economic Education Research), bugaragaza ko gukoresha telefone birenze urugero bifitanye isano no kwigengesera bikabije, kugabanya kwihangana, no kongera imihangayiko. N'ubwo bidasobanuye ko mu buryo butaziguye bifitanye isano n’amafaranga, iyo mico izwiho kugira uruhare mu gukoresha amafaranga nabi harimo kuzigama make, no kugabanuka k'umusaruro, ibintu bishobora gutera ubukene.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko abantu bamara byibura amasaha atandatu ku munsi kuri terefone zabo bashobora guhura n'ibibazo byo kwihangana no gufata ibyemezo, ibyo bikagira ingaruka ku mikorere ndetse no gucunga amafaranga.

Mu rwego rwo kwirinda ibi byose, abantu barasabwa gushyiraho igihe ntarengwa cyo gukoresha terefone zabo no kwitoza kuzikoresha neza kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Abakoze ubu bushakashatsi bashimangira kandi ko izo mpinduka nto zishobora kuganisha ku myitwarire myiza n'ibisubizo by'ibyo bibazo.