Ubugwaneza bwa Kylian Mbappé bwatangiye gukorwaho iperereza

Ubugwaneza bwa Kylian Mbappé bwatangiye gukorwaho iperereza

 Jul 17, 2025 - 11:37

Kylian Mbappé, rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, ubugwaneza bwe bwabyaye ibibazo nyuma y’uko hari iperereza ririmo gukorwa mu Bufaransa, ku mpano y’amafaranga yahaye abapolisi barindaga ikipe yabo mu gihe cy’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar mu 2022.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Mundo Deportivo, ikibazo cyaturutse ku mafaranga Mbappé yatanze ku bushake bwe, agera ku mayero 180,300 (arenga miliyoni 200 z’amanyarwanda), ayaha bamwe mu bapolisi barindaga ikipe y’u Bufaransa. Bivugwa ko bane muri bo bahawe amayero 30,000 buri wese, naho undi umwe wari umuyobozi wabo agahabwa amayero 60,300.

Ibi byateje impaka nyuma y’uko ayo mafaranga batangaje ko bayahawe, hakibazwa niba inzira zose z’amategeko n’imisoro zarubahirijwe. Ubuyobozi bw’imisoro mu Bufaransa bwahise butangiza iperereza, aho ubu aba bapolisi ari bo bari gusobanura iby’iyi mpano.

Ku ruhande rwa Mbappé, nta cyaha kimuregwaho. Afite inyandiko yemewe igaragaza ko yatanze ayo mafaranga ku bushake bwe, nk’igikorwa cyo gushimira abari barinze ikipe, kandi ko atari bo bonyine yayahaye kuko yanayatanze mu yandi mashyirahamwe.

Nubwo ari uko bimeze, ubushinjacyaha bukomeje iperereza kugira ngo harebwe niba impano nk’iyo itaragombaga gutangwaho imisoro, cyangwa niba itaranyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.

Mbappé yahaye abapolisi impano y'amayero 180,300

Ayo mafaranga Mbappé yatanze arangiye gukorwaho iperereza

Kylian Mbappé yitwaye neza mu gikombe cy'isi cya 2022 n'ubwo bagitwawe na Argentine