Ubwo yari mu kiganiro ‘10 Plus’ kinyura kuri Tv 10, Bull Dogg yagaragaje ko muri iki gihe abanyamakuru n’abahanzi babanye neza nta kibazo ndetse ko kuri ubu aho bigeze bishimishije ugereranyije n’uko byahoze mbere.
Bull Dogg avuga ko iyo ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka 15 ishize, usanga harajemo impinduka nyinshi zigendana no gukura k’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda amakuru akaba yarabaye menshi.
Uyu muraperi yizera ko kuri ubu umunyamakuru adashobora kwicara ngo avuge inkuru zitandukanye z’umuhanzi, ariko ngo yibagirwe no kuvuga ku bihangano bye ku buryo abantu babimenya.
Ati “Ubu ngubu bimeze neza nkurikije aho byaturutse, nkurikije uko ibintu byari bimeze mu myaka 15 ishize, aho bigeze ubu harimo intera nini cyane yagaragaye kuko ‘showbizz’ Nyarwanda yarakuze irimo amakuru menshi itangazamakuru rikenera.
“Ntekereza ko umunyamakuru atajya kuganira ku nkuru yawe adafite igihangano cyawe aheraho yereka Abanyarwanda. Mu by’ukuri ntabwo wajya kuvuga inkuru y’umuhanzi runaka ngo uvuge ngo ‘umuhanzi runaka uvugwaho ibi n’ibi n’ibi’, udafite n’indirimbo ye ngo uyerekane uvuge uti ‘ni uyu wakoze ibi n’ibi n’ibi.”
Mu myaka yo hambere hagiye humvikana inkuru nyinshi z’abahanzi n’abanyamakuru barebana ay’ingwe by’umwihariko abaraperi wasangaga bikoma itangazamakuru ko bapfukirana ibihangano byabo bakanga kubikina ngo bimenyekane nk’ibindi by’abahanzi baririmba izindi njyana.

Bull Dogg yagaragaje ko umubano w'abahanzi n'abanyamakuru usigaye umeze neza
