Tyla akomeje guca impaka nyuma yo kumanura abarimo Travis Scott

Tyla akomeje guca impaka nyuma yo kumanura abarimo Travis Scott

 Mar 18, 2024 - 19:36

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Afurika y'Epfo, Tyla, nyuma yo kwegukana igihembo muri Grammy Awards iheruka, yongeye guca impaka nyuma y'uko umuraperi Travis Scott ari umwe mu bahanzi bazagaragara ku muzingo we mushya.

Umuhanzi ukomoka muri Afrika y'Epfo, Tyla yamaze gushyira hanze urutonde rw’indirimbo ziri ku muzingo  we aho abahanzi bakomeye nka Tems na Travis Scott bari mu bahanzi kuri uwo muzingo.

Biteganijwe ko “Tyla” ari ryo izina ry’uwo muzingo uzashyirwa ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe, hamwe n'indirimbo 14, mu gihe umuraperi Travis Scott  azagaragara muri remix y’indirimbo “Water”.

Abandi bahanzi bagaragaye kuri uyu muzingo ni Kelvin Momo, Gunna, Skillibeng na Becky G.