Teta Sandra yavuze imbogamizi yazaniwe no gushaka mu muryango wo kwa Weasel

Teta Sandra yavuze imbogamizi yazaniwe no gushaka mu muryango wo kwa Weasel

 Mar 8, 2025 - 19:37

Umunyarwandakazi Teta Sandra, yahishuye imbogamizi ahura nazo kuva yashaka mu muryango w'ibyamamare, kugeza n'ubu bikaba bituma atabaho uko abishaka.

Teta yatangaje ko kuba umwe mu muryango w'aba-Mayanja, byatumye we n'umuryango we bakorera ku gitutu cy'abantu kugira ngo batangiza isura y'umuryango.

Avuga ko icyo gitutu giterwa n'uko uyu muryango yashatsemo ari uw'ibyamamare gusa, ugasanga buri muntu wese abafiteho ijambo no kubavugaho ibyo ashaka kuko ubuzima bwabo buri hanze.

Ati "Igitutu kirahari kuko nta n'umwe wifuza kunengwa na buri wese. Buri wese aca imanza kuri buri kantu kabaye mu muryango wawe, nyamara ari ibintu biba ahantu hose.

"Ubwa bariya (Mayanja) buri hanze buri wese abavugaho ibyo ashaka kuko bari kuri wambonye."

Teta kandi avuga ko abantu bose baba bumva ko bagomba kubaho nk'intungane nyamara ari ibintu bidashoboka kuko nabo ari abantu, bigatuma yitwara uko atari ugasanga bimubangamiye.

Teta Sandra yahishuye imbogamizi yazaniwe no gushaka mu muryango w'ibyamamare