Uyu muzingo ukomeje gukundwa cyane kandi watumye Taylor Swift agera ku rwego rwo hejuru mu muziki, akaba akomeje kwandika amateka mu bikorwa bye.
Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bikomeye nka Variety na Billboard, uyu muzingo (The Life of a Showgirl) wanditse amateka, aho wahise ujya ku mwanya wa kabiri mu mateka kuko wabaye umuzingo wa kabiri ugurishijwe cyane ku munsi wa mbere ugiye hanze, nyuma y'uwa Adele yise "25".
Uyu muzingo ugizwe n’indirimbo 14, zishimangira umwihariko w’ubuhanzi bwa Taylor, zifite amashusho meza ndetse n’inkuru zifite imbaraga.
Abakunzi ba Taylor Swift ntibatinze kugaragaza ibyishimo byabo ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bakomeje kuvuga ko uyu muzingo ari “sinema” itangaje ndetse ko ari “intambwe nshya” mu muziki.
Uretse kuba Taylor Swift ari umwe mu bahanzi babasha kugurisha imizingo myinshi, yanabashije gukoresha uburyo butandukanye bwo kugera ku bafana be.
The Life of a Showgirl ni ikimenyetso gikomeye cy’uburyo Taylor yagiye yita ku buhanzi bwe, atitaye ku mbogamizi zose zo muri iyi si y’ubu, aharanira gukora ibintu bihambaye kandi bifite umwihariko.
Taylor Swift arimo kuvuna umuheha akongezwa undi

