Spice Diana yavuze ku marozi ari mu muziki

Spice Diana yavuze ku marozi ari mu muziki

 May 22, 2025 - 15:40

Umuhanzikazi wo muri Uganda, yashimangiye ko mu ruganda rw’umuziki muri Uganda hari abahanzi babaswe no kujya mu bapfumu bajya gushaka amarozi kugira ngo bazimye bagenzi babo.

Icyakora avuga ko nubwo mu muziki harimo amarozi, ariko we kugeza ubu ntarahura n’abantu bamuroga kuko ahora asenga cyane, gusa ahamya ko hari abahanzi bagenzi be azi barozwe.

Ati “Byashoboka ko hari abagerageje kundoga ariko ntibyakunda. Ibi bintu turabyumva kenshi biba mu ruganda rw’umuziki buri munsi. Ntitwagakwiye kwijijisha ngo twigire nk’abana kuko ibi bintu ni ibya nyabyo. Ubupfumu burakorwa.

“Ntabwo ari uko mbyizereramo cyane, kuko rimwe na rimwe wizera ibyo wakoze, ariko ndabizi birakorwa ndetse hari abantu byagizeho ingaruka. Njyewe ku giti cyanjye hari abantu benshi bansengera, byashoboka ko nanjye byaba byarangizeho ingaruka.”

Spice Diana ntabwo ari we muhanzi wa mbere utunze agatoki abahanzi bo muri Uganda avuga ko bajya mu bapfumu, kuko n'uwitwa Zanie Brown and Grace Nakimera baherutse gutanga ubuhamya bavuga ko hari abahanzi bigeze kujya kubarogesha mu bapfumu.

Spice Diana yashimangiye ko abahanzi bajya mu bapfumu

Spice Diana yavuze ko nta marozi arahura nayo kuko asengerwa n'abantu benshi