Mu kiganiro aherutse kugirana na 90s Baby Show, Simi yavuze ko Abanya-Nigeria bafite umwihariko udasanzwe, kugeza n’aho abakinnyi ba Hollywood bashaka kuvuga indimi za Afurika batabasha gusubiramo ijwi ry'Umunya-Nigeria.
Yagize ati:"Ikintu nkunda cyane muri Nigeria ni umwuka w’Abanya-Nigeria. Nta handi wabona nk’aho. Nta wundi muntu ushobora kuba umunya-Nigeria uretse Umunya-Nigeria ubwe.
No mu gihe abakinnyi ba Hollywood bagerageza kuvuga indimi z’Afurika, ntibagerageza kuvuga indimi z’Abanyanijeriya. Bagerageza kuvuga iza Afurika y’Uburasirazuba cyangwa y’Amajyepfo.”
Nubwo yishimira inkomoko ye, Simi yavuze ko yifuzaga kubona igihugu cyabo gitera imbere, kugira ngo abaturage bataguma guhungira mu mahanga bashaka imibereho myiza.
Yakomeje agira ati:“Kuba Umunya-Nigeria ni ikintu cyihariye, bituma numva Nigeria ari mu rugo. Ni yo mpamvu nifuzaga ko igihugu cyaba cyiza, kuko numva nta muntu n’umwe wari gushaka kugihunga."
Simi ni umwe mu bahanzi b’abagore bafite izina rikomeye muri Nigeria no muri Afurika muri rusange, aho azwi mu ndirimbo zakunzwe nka Joromi, Duduke, na Smile For Me.
Simi yavuze ibigwi igihugu cye cya Nigeria
Simi yavuze ko yifuza Nigeria nziza kurushaho
