Sheliah Gashumba yaciye agasuzuguro k’insoresore zivuga ko zamuterese

Sheliah Gashumba yaciye agasuzuguro k’insoresore zivuga ko zamuterese

 Jun 16, 2024 - 17:01

Nyuma y’uko byakunze kuvugwa ko Sheilah Gashumba uzwi cyane mu myidagaduro muri Uganda, yanyuze mu rukundo n’abasore batandukanye bagatandukana, abantu batunguwe no kumva avuga ko yakundanye n’abasore babiri, aboneraho no guha gasopo abakomeza kuyitirira gukundana nawe.

Mu bihe byatambutse ku mbuga nkoranyambaga hakunze kujya hanze amafoto ya Sheilah Gashumba ari kumwe n’abasore batandukanye bagiye kurya ubuzima bikavugwa ko bari mu munyenga w’urukundo.

Ubwo ibyo byose byavugwaga yaba Sheilah cyangwa umwe muri abo basore nta kintu bigeraga batangaza kuri uwo mubano wabo.

Sheilah yagiye avugwa mu rukundo n'abasore batandukanye

Nubwo Sheilah yakunze kuvugwa muri izo nkundo, yaje gutungura abantu avuga ko mu buzima bwe amaze gukundana n’abasore babiri gusa, abandi byabaga ari ibihe byiza bari kugirana gusa birira ubuzima.

Icyakora avuga ko nubwo abo bose bamaze gutandandukana ariko atari abanzi be, kandi ntabwo yicuza igihe yamaranye na buri umwe kuko 80% ari ibihe byiza bagiranye naho 20% ikaza mu tubazo duto duto tutabura mu bantu.

Yavuze ko kandi umuntu wese uvuga ko yamuterese aba ari kwiterera urwenya kuko kugirana ibihe byiza no guteretana ari ibintu bitandukanye.

Sheilah aherutse gushyira hanze ibaruwa ivuga ko yamaze gutandukana na Rickman bari bamaranye iminsi, ubu akaba nta mukunzi afite.

Sheilah Gashumba aherutse gurangaza ko yatandukanye na Rickman