Umuhanzikazi Selena Gomez, yemeje urukundo rwe rushya na producer Benny Blanco w’imyaka 35 nyuma gukundana n’abarimo The Weeknd, Nick Jonas, Zedd, n’irukundo rwe rwamenyekanye kurusha izindi we Justin Bieber, banatandukana bikamukomeretsa cyane.

Selena Gomez yongeye kwinjira mu rukundo
Iyi nkuru yafashwe nk’ukuri, nyuma yuko umuntu ufite konte kuri Instagram yitwa @popfaction, yatangazaga ko Gomez asa yemeje nuwemeje urukundo na Blanco, maze Gomez ubwe akinjira mu bitekerezo (comments) akandi ati "Ukuri."
Nubwo @popfaction yashyizeho iyo post ku ya 4 Ukuboza, Gomez yabivuzeho ku munsi w'ejo. Nyuma y’amasaha make nyuma atanze kiriya gitekerezo, Gomez yahise asangiza abakunzi be ifoto ye n’umugabo bigaragara ko ari Blanco ku ye ya Instagram.
Selena yemeje ko ari mu rukundo Benny Blanco
Ariko aho ntabwo ariho iyi nkuru irangirira, kuko Gomez yaje no gusimbukira mu bitekerezo bya konte zindi nyinshi z'abafana maze akemeza umubano we na Blanco, avuga ko amezi atandatu yirenze babirimo.
Si ibyo gusa kandi, kuko Gomez yanibwiriye abafana be ko guhura na Blanco ari cyo kintu cyiza cyambayeho kandi arenze abandi bose yigeze abana.
Ibihuha bivuga ko Selena Gomez na Benny Blanco bari mu rukundo, byatangiye mu byumweru bike bishize, nyuma yuko abafana babumbuye ko bavungana cyanee ku mbuga nkoranyambaga. Ikindi kandi ngo na nyina wa Selena Gomez yatangiye gukurikirana Blanco ku mbuga nkoranyambaga.
Selena Gomez yagaragaye yambaye impeta ya diyama, benshi bakeka ko ari Blanco
Icyakora, benshi baje kwemera urukundo rwa Gomez na Blanco, nyuma yo kubona uyu muhanzikazi w'imyaka 31 yambaye impeta ya diyama bivugwa ko ari uyu mugabo waba yarayimwambitse.
