Rihanna yagiye atera imbere muri bu bucuruzi bw’ibirango by'ubwiza, n'ubuzima bukomeje kuba bwiza, ariko abafana barifuza cyane kubona indi album shya y’uyu muhanzikazi akaba na rwiyemezamirimo.
Rihanna yaciye amarenga yo gushyira hanze umuzingo mushya
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yakoreshejwe muri filim ya Black Panther mu mwaka ushize ndetse akanagira uruhare mu ndirimbo z'abandi bahanzi, uyu muhanzikazi w'imyaka 35 y'amavuko yagiye agenda biguruntege ku bijyanye no kuba yashyira hanze album nshya.
Nubwo abafana be bagiye bakunda ibikorwa bye byo gukina filime, nkaho yakinnye mu yitwa Ocean’s 8, bagiye bumvikana kenshi basaba ko yagira igikorwa gishya cy’umuziki akora.
Nubwo bimeze bityo ariko, haracyari ibyiringiro bya album ya cyenda y’uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka Umbrella nkuko yabitangarije ikinyamakuru Entertainment Tonight mu birori byo kumurika ikitwa Fenty x Puma Creeper Phatty.
Rihanna yagize ati: “Tuzahora dusubira muri tour. Ndashaka gusubira mu tour ariko hari umuziki mushya, sibyo? Turabizi uko bizaba bimeze.
Rihanna yaciye amarenga yo guhoza amarira abafana be bifuzaga ko agaruka mu muziki
Mperuka gukora ibitaramo (tour) kera cyane, ndumva ari byiza ko aab ko abafana banjye babona ibyo bari bategereje, umuziki mushya.”
Bivugwa ko Rihanna yasinyanye amasezerano ya miliyoni 32 zama pound n’ikigo cya Live Nation, amasezerano akubiyemo gukora ibitaramo n’imishinga mishya y’indirimbo.
