Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin aravugwa mu rukundo n’ukobwa arusha imyaka 32, ndetse nk’uko ikinyamakuru New York Post kibitangaza ngo akaba ari umukobwa uzwi cyane witwa Ekaterina “Katya” Muzulina w'imyaka 39.
Perezida Putin aravugwa mu rukundo Katya Mizulina
Mizulina ni umuhanga mu by'amateka n’unugeni umwe mu bayobora imbuga nkoranyambaga z’Uburusiya. Igice kinini cy'akazi ke ni uguhangana n’abanenga Uburusiya na Perezida wabwo, cyane cyane ku bijyanye n’intambara yo muri Ukraine.
Olga Romanova uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burusiya aganira n’ikinyamakuru Channel 24 cyo muri Ukraine yagize ati: “Katya Mizulina rwose ni ubwo bw’abakobwa Putin akunda. Abakobwa bameze nka Katya, Putin abakunda kubi!”
Benshi bemeza ko imiterere y'umubiri wa Mizulina inyura cyane umutima wa Putin
Tubibutse ko perezida Putin, ufite imyaka 71, yagiye kandi avugwa mu rukundo umubano n’imuhore wamenyekanye mu mikino Olempike Alina Kabaeva, biravugwa ko banabyaranye abana batatu. Si ibyo gusa Kandi kuko yanatandukanye n'umugore we Lyudmila, mu 2014.
Putin yagiye avugwa mu rukundo n'abagore batandukanye
N’ubwo ibitangazamakuru byinshi byo muri Ukraine hamwe n’imiyoboro ya Telegram mu Burusiya byemeje aya makuru Putin na Mizulina, urubuga rwa Telegramu rwo mu Burusiya Kremlevskaya Tabakerka rwo rwavuze ko ari amakuru agomba kwitonderwa guhita yemezwa 100%, cyane ko nta n’umwe ku mpande zombi urayemeza.