Perezida wa Napoli, yemeje ko Kevin De Bruyne ashobora kwerekezayo vuba aha

Perezida wa Napoli, yemeje ko Kevin De Bruyne ashobora kwerekezayo vuba aha

 May 26, 2025 - 16:56

Perezida w’ikipe ya Napoli, Aurelio De Laurentiis, yatangaje ko hari amahirwe menshi y’uko umukinnyi w’Umubiligi Kevin De Bruyne azayerekezamo mu minsi ya vuba.

Ubwo yaganiraga na Rai Sport yagize ati:"Mbivuze mbikuye ku mutima, ndatekereza ko Kevin De Bruyne agiye kuza hano i Napoli, agasinyira ikipe yacu."

Uyu muyobozi kandi yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ko uyu mukinnyi wa Manchester City ashobora kuba yamaze gufata umwanzuro, kuko ngo "yamaze kugura inzu nziza hano i Napoli."

Yagize ati:"Uyu munsi mu gitondo naganiriye na Kevin ubwe, umugore we ndetse n’umwana wabo. Byari ibintu byiza cyane kubabona, ni umuryango mwiza cyane."

Nubwo yagaragaje icyizere cyinshi, De Laurentiis yasabye abantu kwitonda kugeza igihe amasezerano azaba yashyizweho umukono.

Iyi nkuru ije mu gihe havugwa amakuru menshi ku hazaza ha De Bruyne, ugomba kuva muri Premier League nyuma y’imyaka 10 akinira Manchester City.

Kevin De Bruyne harabura gato ngo yerekeze muri Napoli

Perezida wa Napoli yavuze ko Kevin De Bruyne yamaze no kugura inzu i Napoli