Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi (FIFA) Gianni Infantino, yateye utwatsi umushinga w’ikarita y'ubururu mu mupira w'amaguru.
Infantino yabivuze ubwo yavuganaga n’abanyamakuru mu nama ya IFAB yabereye muri Scotland aho yasobanuye ko Fifa idashyigikiye umushinga w’ikarita y’ubururu, kuko na mbere bahoze batumva iby’iyo karita.
Twabibutsa ko abashinzwe gushyiraho amategeko mu mupira w’amaguru International Football Association Board (IFAB) bari basabye ko habaho ikarita iha umusifuzi ububasha bwo kuvana umukinnyi mu kibuga iminota 10 hanyuma akamusubiza mu mukino nyuma y’iyo minota, ari yo karita y’ubururu.