Perezida Ruto yashyize umucyo ku by’urusengero azubaka kuri Perezidansi

Perezida Ruto yashyize umucyo ku by’urusengero azubaka kuri Perezidansi

 Jul 7, 2025 - 16:03

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ku mugaragaro ko amafaranga yo kubaka urusengero ruzashyirwa kuri Perezidansi ya Kenya azava mu mufuka we bwite, atari ay’abaturage nk’uko bamwe bari batangiye kubivuga banamwikoma.

Mu masengesho yateguwe n’Itorero rya Angilikani rya Kenya (ACK), yabereye muri Perezidansi ku Cyumweru, Perezida Ruto yavuze ko uwo mushinga ugamije gufasha abakozi ba Perezidansi n’imiryango yabo kugira ahantu ho gukorera amasengesho no guhura n’Imana.

Yagize at“Ndagira ngo mvuge ntashidikanya: urusengero ruzubakwa ku mafaranga yanjye bwite. Guhenduka kwarwo ni uko igiciro cyarwo kiri hasi cyane. Ndasaba abantu bareke gukwirakwiza ibinyoma n’imibare itari yo. Iyo propaganda ntacyo inyungura, kandi nta n’ubwoba bintera."

Ibi bibaye nyuma y’uko hari amakuru yakwirakwijwe mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko iryo shoramari rishobora gukorwa hakoreshejwe umutungo wa Leta, ibintu byahise bitera impaka mu baturage no mu banyapolitiki batandukanye.

Perezida Ruto, umaze igihe ashyira imbere imyemerere n’ibikorwa by’iyobokamana mu buzima bwe bwite n’ubwa politiki, kuko ashimangira ko ashyigikiye ko abayobozi bagira aho bahurira n’Imana.

Ni urugero rugaragaza uko umukuru w’igihugu ashaka guha agaciro imico n’indangagaciro zishingiye ku idini, ariko anirinda ko ibyo bikorwa byagira icyo bitwara umutungo rusange w’igihugu.

William Ruto yasobanuye aho azakura amafaranga yo kubaka urusengero yifuza kubaka