Amakuru dukesha ikinyamakuru U.S Sun gifite kopi nshya y'iki kirego, avuga ko P Diddy nawe yatangiye gushinjwa kugira uruhare mu rupfu rw'umuraperi Tupac Shakur witabye Imana mu mwaka wa 1996 yishwe n'abantu bataramenyekana.
Muri iki kirego P Diddy yashinjwe n'umwe mu batawe muri yombi umwaka washize akurikiranyweho kuba ari we wivuganye Tupac Shakur witwa 'Keef Davis', aho yavuze ko P Diddy yishyuye miliyoni imwe y'amadorali, ni ukuvuga asaga miliyari y'amafaranga y'u Rwanda ngo bice Tupac.
Mu kiganiro kihariye uyu Davis yagiranye na Police, ubwo yabazwaga niba P Diddy yaba yarabigizemo uruhare, yabahamirije ko arufitemo kuko ari we wishyuye ayo mafaranga ku bantu 46 byagombaga kwica Tupac Shakur.
Si ibyo gusa kuko P Diddy yabasezeranyije ko nibaramuka babishyize mu bikorwa azabaha buri kimwe cyose.
Yakomeje avuga ko ibi P Diddy yabikoze kubera ubwoba yari afitiye Tupac buturuka ku bibazo bari bafitanye cyane ko Tupac yari amaze iminsi aashyize hanze indirimbo imwibasira.
Yagize ati "Yego, ndatekereza yarabikoze."
