P. Diddy ibirego bye akomeje kubitega iminsi

P. Diddy ibirego bye akomeje kubitega iminsi

 May 15, 2024 - 17:41

Mu gihe abamuhagarariye mu mategeko bakomeje guhihibikana mu nkiko basaba ko ibirego bimwe P. Diddy ashinjwa byateshwa agaciro, uyu muraperi yongeye kubwira abafana be ko igihe ari cyo kizavuga kuri.

Umunyabigwi mu njyana ya Hip-hop ukomoka muri Amerika, Diddy Combs umaze igihe akurikiranyweho ibirego by'urudaca, yagejeje ubutumwa ku bafana be, asobanura ko igihe ari cyo kizavuga ukuri.

Diddy yabagejejeho ubwo butumwa abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram agira ati:“Igihe kivuga ukuri”, ashaka kuvuga ko igihe kizavuga ukuri ku birego amaze igihe ashinjwa.

P. Diddy yagize icyo abwira abafana ku birego arimo gushinjwa 

Icyakora, binyuze ku ruhande rw’ibitekerezo(comments) byatanzwe kuri ubwo butumwa, abafana bamwe bamusamiye hejuru bamubwira amagambo mabi, abandi bamubwira ko bamuri inyuma.

Combs yagiye ahigwa bukware n’imanza z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuva mu mwaka ushize wa 2023, mu gihe mu bamushinjaga harimo n’uwahoze ari umukunzi we Cassie, aho kugeza ubu abamwunganira bakomeje kurwanira mu nkiko n’izo manza.

P. Diddy yavuze igihe ari cyo kizavuga ukuri ku byo aregwa 

Icyakora, si ubwa mbere uyu muraperi avuga ko igihe ari cyo kizavuga ukuri ku byo aregwa, gusa benshi bakunze kumutera utwatsi bavuga ko ayo ari amatakirangoyi.