P. Diddy agiye gusimbuzwa mukeba we 50 Cent

P. Diddy agiye gusimbuzwa mukeba we 50 Cent

 Apr 3, 2024 - 20:40

Benshi batangiye kwibaza ikizacura hagati ya 50 Cent na P. Diddy basanzwe badacana uwaka, nyuma y'uko 50 Cent ashobora gusimbura Diddy ahantu yari amaze igihe akura umugati.

Diageo, ikigo gikomeye cy’Abafaransa gikora inzoga izwi cyane yitwa vodka Ciroc irashaka ambasaderi(Brand ambassador), kandi umuntu wa mbere uhabwa amahirwe ni umuraperi Curtis Jackson, uzwi ku izina rya 5 Cent.

50 Cent agiye gusimbura P. Diddy muri Diego

Kuva mu 2007 kwamamaza no kuzamura Cîroc muri Leta zunze ubumwe za Amerika byakorwaga n’umuraperi Sean Combs, aho inyungu yavagamo bayigabanaga na n’uyu muraperi.

Icyakora, ayo masezerano yahagaritswe umwaka ushize, nyuma y’ubwumvikane buke, akaba ari no muri urwo rwego iki kigo kirimo gushaka umuntu wo gusimbura Diddy, ndetse ngo amahitamo yabo ya mbere mu bagomba kumusimbura ni mukeba we 50 Cent.

Umwe mu bayobozi b’iki kigo yagize ati: "Muri 2007, 50 Cent ni we wari amahitamo yacu ya mbere, gusa Diddy yaje gutsinda bitunguranye.

Abantu benshi mu kigo cyacu burigihe bahora bemeza ko 50 Cent ari we ukwiye kuva Brand ambassador.”

P. Diddy yari brand ambassador wa Ciroc Vodka kuva muri 2007

Icyakora uyu muyobozi yatangaje ko babizi ko bitazaborohera kumusinyisha amasezerano, cyane ngo ko 50 asanzwe afite uruganda rw'inzoga rwitwa Branson Cognac.

Izi nkuru zakuye benshi umutima bibaza icyo bizacura, nyuma y’uko n’ubundi Diddy na 50 Cent batari basanzwe bacana uwaka.