Zari Hassan, uzwi ku izina rya Zari, mu minsi ishize yari yavuze ko ari umunyamakuru akaba na rwiyemezamirimo, Tanasha Donna Oketch, ari we watanze igitekerezo cyo kuza muri Uganda mu birori bye. Zari yavuze kandi ko guhurira hamwe mu bihe nk'ibi bituma umuryango uba udatatana.
Umubano wa Tanasha Donna na Zari ukomeje kurikoroza
Ubwo yabazwaga impamvu yatumiye Donna, nawe ufitanye umwana w'muhungu Diamond Platnumz wahize ari umugabo we, yaragize ati: “Ni uguhuriza hamwe umuryango, kuki tutabikora?
Ndimo guhuriza hamwe abantu banjye. Rero yaje, na we yishimiye ibirori. Kubera ko tuvugana. Buri gihe tuvuga ibyerekeye abana bacu.”
Yavuze ko barimo baganira ku muryango, maze Donna akamenya ko afite ibirori i Kampala, ari na bwo yahise garagaza ko ashishikajwe no kubyitabira.
Zari aherutse kuvuga ko Tanasha ari we wanusabye ko yakitabira igitaramo cye
The Boss Lady All Party Party, byabaye ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Ukuboza, bibera i Noni Vie i Kampala, muri Uganda.
Tanasha Donna na we ari mu bari bahanzwe amaso cyane, muri ibi birori byasusurukijwe n'ibyamamare nka Viani Indi, Slick Stuart, Karole Kasita, Zulitums, Pallaso na DJ Lito.
Andi mazina akomeye yitabiriye ibi birori, harimo icyamamare mu njyana ya Dancehall, umunya-Jamaica, Konshens uri i Kampala ku nshuro ya nyuma ya Blankets and Wine 2023, Jose Chameleone na Bentiboys Africa.
Zari na Tanasha banatahanye mu modoka imwe
Hagati aho, Tanasha Donna na Zari benshi bakomeje kwibaza ku mubano wabo, cyane ko uretse kuba Tanasha yagaragaye muri ibi birori ari hafi cyane ya Zari, banatahanye mu modoka imwe bava ahabereye ibirori.
