Alissa McCommon yinjiye mu cyumba cy’urukiko bigaragara ko inda ari nkuru ikigaragara, mu mashusho yafashwe na WREG, ariko ntabwo yigeze avuga mu gihe cy’iburanisha.
Abapolisi bavuga ko akurikiranyweho gusambanya abana batanu kandi akekwaho guhohotera abandi 16.
McCommon akurikiranyweho ibindi byaha byo gusambanya abanyeshuri bakiri bato
Uyu mwarimu w’ishuri rya Tennessee akurikiranyweho urutonde rurerure rw’ibirego nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu umunyeshuri w’imyaka 12.
Ishami rikuru rya polisi rya Covington (CPD) rivuga ko inteko nkuru y’abacamanza yakiriye ibirego 23 bishinja Alissa McCommon mu cyumweru gishize nyuma y’iperereza ry’amezi arindwi bivugwa ko ryagaragaje abandi bana 21 bashobora kuba barahohotewe .
Ibyo aregwa byose bifitanye isano n’ibirego bya babana batanu bahohotewe bafite imyaka iri hagati ya 12 na 17.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, McCommon yitabye urukiko kugira ngo yiregure ku byaha 23 byose, nk’uko WREG ibitangaza.
Uyu mwarimukazi yatawe muri yombi muri Nzeri umwaka ushize
McCommon yatanze ingwate yo gufungurwa y’ifatwa nyuma gufungwa bwa mbere, gusa yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’ibyumweru bike azira kuvuga yavuganye n’umwe mu bakekwaho kuba barahohotewe akimara gufungurwa by’agateganyo mbere y’urubanza rwe.