Nyuma y'imyaka 16 yitabye Imana, Michael Jackson yongeye kujyanwa mu nkiko

Nyuma y'imyaka 16 yitabye Imana, Michael Jackson yongeye kujyanwa mu nkiko

 Oct 17, 2025 - 15:21

Imanza ebyiri zikomeye ziregwamo icyamamare mu njyana ya Pop, nyakwigendera Michael Jackson, zongeye gufungurwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’imyaka myinshi ziteshejwe agaciro.

Abagabo babiri, Wade Robson na James Safechuck, nibo bongeye gusubiza mu rukiko ibirego bavuga ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Michael Jackson bakiri abana bato.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Robson na Safechuck bari abafana bakomeye ba Michael Jackson mu myaka ya za 1980 na 1990, ndetse bari inshuti ze za hafi ku buryo bararaga iwe mu nzu ye y’akataraboneka izwi nka Neverland Ranch.

Bombi bavuga ko muri icyo gihe ari bwo umuhanzi yatangiye kubakorera ibikorwa by’ihohoterwa, ariko bakabiceceka kubera ubwoba n’icyubahiro bari bamufitiye.

Izo manza zari zaranzwe n’urukiko kubera ko zari zarengeje igihe amategeko yemerera gufungurira ibirego nk’ibyo. Ariko nyuma y’uko leta ya California yemeje itegeko rishya rizwi nka “Phoenix Act”, rituma abahohotewe bakiri abana bashobora kurega n’iyo haba hashize imyaka myinshi, byatumye Robson na Safechuck babona uburyo bwo kongera gusaba ubutabera.

Mu kwezi kwa Kanama 2023, Urukiko rw’Ubujurire rwa California rwemeje ko ibirego byabo bishobora gukomeza kuburanishwa, runavuga ko kompanyi za Michael Jackson, MJJ Productions na MJJ Ventures zishobora kubiryozwa kuko zari zifite inshingano zo kurinda abo bana bari mu maboko yazo icyo gihe.

Kugeza ubu, imanza ziri mu rwego rwo gutegura iburanisha, mu gihe uruhande ruhagarariye kompanyi za Michael Jackson rwamagana ibyo birego, ruvuga ko byose ari ibinyoma byahimbwe ku nyungu z’amafaranga.

Michael Jackson, wari umwe mu bahanzi bubashywe cyane ku isi, yapfuye mu mwaka wa 2009 afite imyaka 50, ariko izina rye riracyangwa n’amateka akomeye mu muziki.

Michael Jackson yongeye kujyanwa mu nkiko 

Michael Jackson amaze imyaka isaga 16 yitabye Imana