Ibi Tonzi yabitangaje mu kiganiro kihariye yagiranye n'umunyamakuru wa The Choice Live, aho yavuze ko ataherukaga gukorana na korali ahubwo yari amaze igihe akorana n’abandi bahanzi ku giti cyabo.
Ati “Iyi ndirimbo ifite amateka akomeye kuko nayanditse muri 2010 iza kubura, nyuma nongeye kubona ‘draft’ yayo bitinze muri 2020.
"Gukorana na Korali Injili Bora na byo ntibisanzwe kuko nari maze igihe kinini nkorana n'umuhanzi wundi ariko korali ntibyaherukaga kandi akaba ari na Korali nkunda cyane. Ni amateka ariko Imana ishimwe kongera kunshoboza kuyikora nkayikorana na korali Injili Bora.”
Tonzi ashima cyane ko iyi ndirimbo yarambitsweho ibiganza n’abarimo Producer Munyakuri Prosper, umuyobozi wa Injiri Bora, na Camarade, mu buryo bw'amajwi, Eliel wakoze amashusho yayo n’abandi batandukanye bari mu ikipe ikomeza kugenda imufasha kugira ngo ibikorwa bye bitere imbere.
Ubutumwa buri mu ndirimbo ni ubwerekeye ijambo ry'Imana buri muri Zaburi 100. Iyi ndirimbo kandi izaba ari inyogera ku zindi zigize album ya 10 uyu muhanzikazi yitegura gushyira ahagaragara.
Muri uku kwezi, Tonzi aherutse no kumurika igitabo cye cyamaze kugera ku isoko, akaba yarakise ‘An Open Jail’ bisobanuye 'Igihome Kirangaye'.
Nyura hano urebe iyi ndirimbo ya Tonzi na Korali ya Injili Bora: https://youtu.be/Uj80bQwH1HM?si=N1H0UKTQx43tMkB9

