Nyirabukwe wa Barack Obama yitabye Imana

Nyirabukwe wa Barack Obama yitabye Imana

 Jun 1, 2024 - 09:26

Marian Robinson, umubyeyi wa Michele Obama akaba na Nyirabukwe w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Z’America, Barack Obama, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu, ku myaka 86 y'amavuko, azize uburwayi butaramenyekana.

Umuvugizi wa Michelle Obama, yavuze ko Marian Robinson yitabye Imana kuri uyu wa gatanu, mu mujyi wa Chikago aho yavukiye, ariko ntihigeze hatangazwa icyo yaba yazize.

Aya makuru kandi akaba yaje kwemezwa na Michelle Obama na Barack Obama babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Mu butumwa Michele Obama yanyujije kuri X, yagize ati “Mama wange Marian Robinson yari urutare, buri gihe yabaga ahari kuri buri kimwe nakeneraga. Ni we wari inkingi ya mwamba y’umuryango wacu, none tubabajwe no kubamenyesha ko yitabye Imana uyu munsi.”

Mu butumwa Barack Obama yanyujije kuri , yagize ati “Yari kandi azahora ari umwe gusa Marian Robinson. Mu kababaro kacu, turakomeza gutwaza mu mpano idasanzwe y’ubuzima bwe. Kandi tuzamara ubuzima bwacu bwose tugerageza kubaho mu rugero yaduhaye."

Gahunda yo guherkeza uyu umubyeyi ikaba ari gupangwa, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Michelle Obama.