Nshatse nakwirata ibyo nagezeho- Joeboy

Nshatse nakwirata ibyo nagezeho- Joeboy

 Jun 2, 2023 - 02:12

Umahanzi Joeboy wo muri Nigeria yatangaje ko yumva ashaka kwivuga ibigwi kubera ibyo yageze mu muziki ngo kubera ko abantu bamubona nk'umuntu utuje cyane.

Amazina nyakuri ni Joseph Akinfenwa Donus, uzwi mu muziki nka Joeboy muri Nigeria, yatangaje ko ashatse yakwirata cyane ibikorwa yegeze mu muziki we.

Joeboy akaba yavuze ko rimwe na rimwe yumva agomba kwirata ibyo yagezeho muri muzika ngo kuko abantu bakunze kumufata nk'umuntu utuje cyane.

Mu magambo ye ati " Ni gute nari gukora ibitandukanye? Ubu ncatse navuga cyane ndetse nkaseka cyane kubera ko abantu mutubaha. Iyo uhora ucecetse abantu ntibagufata nk'umugabo ahubwo bagufata nk'ikintu runaka, ariko biratangaje cyane kuko biterwa nicyo uri cyo."

Joeboy akaba ari umwe mu bahanzi bo muri Nigeria ndetse no muri Afurika yose b'ibyamamare ariko badakunda kugarukwaho cyane mu itangazamakuru.

Joeboy aratangaza ko ashatse yakwirata ibikorwa bye mu muziki 

Ku mpamvu z'uko bakomeje kumushinja ko akunze gutuza cyane, akaba ariho yahereye atangaza ko ashatse ubu yakwirata cyane bitewe n'ibyo yagezeho.

Ati " Kuri ubu ndumva narangurura ijwi nkavuga cyane ibigwi byange mu muziki. Narakuze kandi nize byinshi."

Uyu musore akaba yaramamaye cyane mu ndirimbo nka: baby, Alcohol, call me ndetse n'izindi. Ikindi kandi akaba amaze gukora alubumu eshatu.

Ku wa 19 Gicurasi 2023, nibwo Joeboy yasohoye alubumu ye ya kabiri yise 'Body & Soul', ikaba yari ije isanga iyo yise 'Somewhere Between Beauty & Magic', yari yasohotse mu 2021.

https://www.thechoicelive.com/joeboy-yashyize-hanze-indi-alubumu