Nico Williams guhemukira Barcelona byatangiye kumukoraho

Nico Williams guhemukira Barcelona byatangiye kumukoraho

 Jul 8, 2025 - 14:59

Rutahizamu w’ikipe ya Athletic Club, Nico Williams, ari kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko yongereye amasezerano muri iyi kipe yo muri La Liga nyamara haburaga gato ngo ajye muri FC Barcelona, ibintu byarangiye kumugiraho ingaruka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukinnyi w’imyaka 21, wari umaze igihe ari mu biganiro na FC Barcelona, yari ageze kure mu myanzuro yo gusinyira iyi kipe ikomeye muri Espagne, aho byavugwaga ko yari yiteguye kwinjira mu masezerano y’imyaka 6. Gusa ibintu byahindutse mu buryo butunguranye, ubwo Williams yahisemo kuguma muri Athletic Club aho yakuriye, agasinyira y’imyaka 10.

Nyuma y’iyi nkuru, byatangajwe ko umubare w’abantu bamukurikiraga kuri Instagram wagabanutse mu buryo budasanzwe. Yavuye ku bafana miliyoni 9.6 asigara afite miliyoni 6, bivuze ko yatakaje abarenga miliyoni 3.6 mu gihe gito cyane.

Abasesenguzi bavuga ko iyi mpinduka yihuse igaragaza uburyo abakunzi ba ruhago, cyane cyane abafana ba Barcelona, badashyigikiye icyemezo cyafashwe n’uyu mukinnyi, bagahitamo kumwihunza kugera no ku mbuga nkoranyambaga.

Nico Williams ni umwe mu bakinnyi bari kuzamuka cyane muri Espagne, akaba kandi ari no mu ikipe y’igihugu ya Espagne yitwaye neza mu mikino y’igikombe cy’u Burayi (Euro 2024). Kuba yahisemo kuguma muri Athletic Club bishimangira ko agifite icyizere mu mishinga y’iyi kipe, nubwo abafana bamwe batabyishimiye.

Ubu hakomeje kwibazwa niba gutakaza abafana kuri Instagram bitazagira ingaruka ku bikorwa bye byo kwamamaza (branding) cyangwa niba azashobora kwisubiza icyizere cy’abafana mu minsi iri imbere.

Nico Williams abayiboke abakomeje kumushiraho nyuma yo kwanga kujya muri Barcelona 

Nico Williams yongereye amasezerano nyamara haburaga gato ngo ajye muri FC Barcelona