Nicki Minaj yasubije Cardi B waherukaga kumwibasira

Nicki Minaj yasubije Cardi B waherukaga kumwibasira

 Oct 1, 2025 - 11:46

Umuraperikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nicki Minaj, yongeye kwibasira mugenzi we Cardi B abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko Cardi amwise “Barney B.”

Mu butumwa bukakaye Nicki yashyize kuri X (yahoze ari Twitter), yamushinje kubaho mu buzima bw’ibinyoma, ukunanirwa n’urushako ndetse no gukoresha ibibazo bijyanye n’uburumbuke nk’urwenya.

Nicki yagize ati:“Ese ni jyewe uvuga ibinyoma ku bibazo byo kubyara, mu gihe nta na rimwe nigeze ngera imbere y’umuganga w’ububyara? Ese ni jyewe nsambana rwihishwa mu gihe umugabo wanjye aryamana n’abandi, ari nako njya gushaka amafaranga yo kumutunga? Mumenye ko mu myaka 3 iri imbere nta nzu ‘Barney B’ azaba afite.”

Yakomeje kandi amushinja ubusambanyi no kugurisha roho ye, kugira ngo akomeze kumenyekana, avuga ko amagambo Cardi avuga azagira ingaruka ku bafana be.

Amakimbirane hagati ya Nicki Minaj na Cardi B amaze imyaka myinshi agaragara mu bihangano no ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ubu yongeye gufata indi ntera, bigaragaza ko intambara y’aba baraperikazi bombi igikomeje kandi idafite ibimenyetso byo kurangira vuba.

Nicki Minaj yasubije Cardi waherukaga kumwibasira