Iri tegeko rishya riteganya ko buri wese azajya ahabwa gusa umutungo ashobora kugaragaza ko yaguze cyangwa yawushoyemo amafaranga mu buryo bugaragara.
Ni ihinduka rinini ugereranyije n’amategeko yari asanzwe, aho umutungo wose ukomoka mu gihe cyo kubana wafatwaga nk’uw’abashakanye bombi, ndetse agaciro k’umurimo wo mu rugo nk’isuku, kurera abana n’indi mirimo iba itagaragara mu mafaranga kakagira uruhare mu isaranganywa ry’imitungo.
Abashyigikiye iri tegeko bavuga ko rizagabanya amakimbirane, gukoresha uburiganya no gushinjanya ibyaha mu gihe cya gatanya, kuko buri mugabo cyangwa umugore azajya asabwa kwerekana ibimenyetso bifatika by’icyo yatanze mu mutungo.
Ku rundi ruhande, abarimo abaharanira uburenganzira bw’abagore n’impirimbanyi z’uburinganire bavuga ko iri tegeko rizagira ingaruka zikomeye ku bagore benshi.
Bavuga ko benshi muri bo bafata igihe kinini cyo kurera abana no gufasha imiryango, ibi bikababuza gukora imirimo ibabyarira umushahara cyangwa kubika inyandiko zerekana uruhare rwabo mu mutungo.
Abasesenguzi bemeza ko iri tegeko rishobora kongera icyuho mu mibereho y’abagore bafite inshingano zo mu rugo, kandi rikaba rishobora gutuma abagore benshi batabona uburenganzira bubahesha umutekano w’ubuzima nyuma yo gutandukana.
