Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yabwiye abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka kunshuro ya 31 mu Murenge wa Busogo ko ubuhamya bwatanzwe n’ikiganiro cya Minubumwe bigaragaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, bishingiye ku ngengabitekerezo yayo yigishijwe guhera mu mashuri.
Yashimangiye ubutumwa bw’icyizere Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, akunze guha Abanyarwanda ko ‘Nta Jenoside izongera kubaho mu Rwanda’.
Abaturage b'i Musanze bahawe ubutumwa na Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari inshingano na leta ifite kandi bizakomeza.
Yavuze ko ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda ari amahitamo adakuka kuko ari yo azageza igihugu aheza abagituye bahisemo.
Dr Edouard Ngirente yunze mu rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
