Menya byinshi ku mwarimu ufatwa nk'intwari muri Ghana

Menya byinshi ku mwarimu ufatwa nk'intwari muri Ghana

 Apr 1, 2025 - 23:44

Benshi, cyane abo mu gihugu cya Ghana bakomeje gukurira ingofero umwarimu wo muri icyo gihugu wigeze kwigisha isomo rya Microsoft Word abanyeshuri badafite mudasobwa, abarinda guhomba ubwo bumenyi ku ikoranabuhanga nubwo amikoro yari make.

Mu guhangana n'ikibazo cyo kubura mudasobwa, mwarimu Richard Appiah Akoto yeretse abanyeshuri uburyo iyo sisitemu (system) ikoramo yifashishije ibishushanyo yashushanyishije ingwa ku kibaho cyo mu ishuri, ibintu bitari bisanzwe muri icyo gihugu.

Yamenyekanye ku isi yose 2018 nyuma yo gutumirwa mu mahugurwa ya "Microsoft Educator Exchange" yabereye muri Singapore, aho abarezi bagenzi be bamushimiye ubuhanga bwe no kwihangana.

Uwo mwarimu yigishije abanyeshuri isomo rya Microsoft Word yifashishije ibishushanyo 

Hifashishijwe ibigo nka Microsoft, agace ka Sekyedomase aho ishuri yigishamo riherereye, ubu gafite ibigo bibiri bya mudasobwa byose bufasha ku baturage.

Uyu mwarimu yashimiwe kuba yarifashishije ubwo buryo butari busanzwe bumenyerewe muri Ghana