Mu kiganiro yagiranye na B&B FM, Marina yavuze ko umukobwa wese watekereza kwinjira mu muziki yakureka, ahubwo agashaka indi mirimo yamutunga, nko guhinga cyangwa indi yinjiza amafaranga.
Yagize ati:“Umwana w’umukobwa wumva ashaka kujya mu muziki njye nubwo ndi umuririmbyi sinamugira inama yo kuwukoramo. Byaba byiza akawureka, agashaka ibindi akora. Niba yumva afite impano akajya aririmbira abo mu rugo gusa, ariko ibyo kujya mu ruhando rw’umuziki byo ni urugendo rutoroshye cyane.”
Marina yongeyeho ko umuziki ari inzira isaba ubushobozi bwinshi, gukora cyane no kwihangana, nyamara abahiriwe bakaba ari mbarwa. Yagaragaje ko hari abahanzi benshi bagaragara mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ariko mu by’ukuri imibereho yabo ikaba igoye.
Ati:“Ushobora kubona umuntu ari ikirangirire, abantu bose bamwumva ariko ubuzima abayemo bukaba bugaragaza ko ari umukene. Ni ibintu bibabaje, kandi bigoye cyane guhirwa n’iyi nzira.”
Ibi Marina yavuze byashingiye ku bunararibonye amaze kugira mu muziki, aho amaze imyaka myinshi aririmba ariko akomeza kugaragaza ko umuziki udatanga ubuzima bworoshye nk’uko benshi babyibwira.
Marina nta mwana w'umukobwa yagira inama yo kwinjira mu muziki
