Ni impaka zongeye kuzamuka mu gitaramo aheruka gukora mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo yari ari ku rubyiniro abafana bagatangira kuvugira mu matama ko bashaka ko yabaririmbira iyo ndirimbo.
Lil Wayne yaje kubumva, ahita ahagarika kuririmba ababwira ko imbere ye ari kumva abantu bivugisha ko yaririmba ‘Mona Lisa’. Yababwiye ko iyi ari inshuro ya kabiri abafana bamucira amarenga ko yabaririmbira ‘Mona Lisa’ ariko ntibikunde gusa ababwira impamvu ibiri inyuma.
Uyu muraperi yaje kuvuga ko impamvu atajya aririmba iyi ndirimbo, nta kindi kibyihishe inyuma ahubwo ni uko atayibuka, gusa atanga icyizere ko ubu arimo kongera kuyisubiramo kugira ngo ubutsha azayiririmbe ayizi.
Yagize ati “Hari umuntu uciye amarenga avuga ‘Mona Lisa’. Ntabwo mbizi neza niba bivuze ko mushaka ko nyirimba…Niba koko muri abafana ba Lil Wayne, mugomba kumenya ko ntazi amagambo ayigize.”
Ibi yabivuze nyuma y’uko byavugwaga ko yaba yaragiriye inzika Kendrick Lamar nyuma y’uko Drake ashyize hanze indirimbo imucyurira ko yaryamanye n’umukunzi wa Lil Wayne mu gihe atari ahari, akaba ari yo mpamvu atajya aririmba indirimbo bafitanye.
Si ubwa mbere bigaragaye ko Lil Wayne ajya yibagirwa indirimbo kuko no mu mwaka wa 2019, ubwo yari ku rubyiniro yibagiwe amagambo agize indirimbo ‘In this house’ yakoranye na Gucci, byongera kumubaho no mu 2021.
Iyi ndirimbo ‘Mona Lisa’ bakaba barayishyize hanze muri Nzeli 2018.
Lil Wayne yavuze ko impamvu atajya aririmba indirimbo afitanye na Kendrick Lamar, ari uko atabuka amagambo ayigize
Kendrick Lamar uherutse gushinjwa na Drake ko yaciye inyuma Lil Wayne igihe atari ahari