Lil Nas X yafunguwe yishyuye akayabo

Lil Nas X yafunguwe yishyuye akayabo

 Aug 26, 2025 - 16:10

Umuhanzi w’umuraperi w’Umunyamerika, Montero Lamar Hill, uzwi cyane ku izina rya Lil Nas X, yarekuwe amaze kwishyura akabakaba Milliyoni 110 z’Amafaranga yu Rwanda nyuma y’igihe yari amaze afunzwe azira kwambara ubusa ku muhanda.

Uyu muraperi, akaba n’umwandisti w’indirimbo, Lil Nas X akaba yari amaze iminsi itanu muri gereza ya Van Nuys iherereye i Los Angeles azira ko ku tariki ya 21 Kanama 2025 yatembereye mu mihanda y’i Los Angeles mu gace ka Ventura Boulevard yambaye umwenda w’imbere umeze nk’ikariso gusa.

Bamwe mu bapolisi baramwegereye bashaka kumwumvisha ko ibyo arimo gukora bidakwiriye umuturage wa Amerika ariko we ntiyabaha umwanya ngo abumve. Yagerageje kubarwanya ndeste anakomeretsa bamwe muri abo bapolisi n’ubwo byarangiye afashwe ahita atabwa mu kasho.

Yarekuwe tariki ya 25 Kanama 2025 nyuma yo kwishura ingwate y’ibihumbi 75 by’Amadolari ya Amerika kubera ko yari yagaragaje ibyangombwa byo mu bitaro bimwe mu bitaro byo muri Los Angeles byemezaga ko ibyo yari yakoze yabikoreshejwe n’ibiyobyabwenge birengeje urugero yari yakoresheje.

Umucamanza, wamurekuye atanze iyo ngwate, yamutegetse azajya anitaba kugira ngo asuzumwe nimba ari kubahiriza inzira yategetswe yo kugabanya ibiyobyabwenge nk’uko USA Today ibitangaza. Imyanzuro y’urukiko izumvwa ku wa 16 Nzeri 2025.

Lili Nas X, wavutse ku wa 9 Mata muri 1999, yavukiye muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika. Yahataniye Grammy Awards 11 atsindiramo ebyiri. Yamenyekanye cyane kubera indirimbo ye yise   ‘Old town road’ yasohoste mu mwaka wa 2019. Aritegura gusohora umuzingo w’indirimbo we mu mpera z’uyu mwaka nyuma y’uwa mbere ‘Montero’ yasohoye muri 2021.