LeBron James yaremye agatima abafana be na Drake

LeBron James yaremye agatima abafana be na Drake

 Sep 21, 2025 - 11:56

Umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Basketball muri NBA, LeBron James, yavuze ko nta kibazo na gito afitanye n’umuraperi wo muri Canada, Drake, nyuma y’uko uyu muhanzi asibye tattoo yari yarishushanyijeho imugaragaza nk’ikimenyetso cy’icyubahiro.

Mu myaka myinshi ishize, LeBron na Drake bari inshuti zikomeye, ndetse mu rwego rwo kugaragaza uwo mubano, Drake yari yarishushanyijeh tattoo ya LeBron yambaye umwambaro w’ikipe ya St. Vincent-St. Mary.

Gusa mu minsi ishize, uyu muraperi yarayisibye maze ashyiraho isura ya Shai Gilgeous-Alexander, umukinnyi w’ikipe ya Oklahoma City Thunder.

Ibi byatumye benshi bakeka ko bishobora kubangamira umubano wa LeBron na Drake, cyane cyane ko mu minsi mike ishize LeBron yagaragaye mu gitaramo cy’umuraperi Kendrick Lamar, umaze igihe ari mu ntambara y’amagambo na Drake.

Nyamara mu kiganiro LeBron James yagiranye n’itangazamakuru, yahumurije abakunzi babo bombi avuga ko nta rwango afitiye Drake, ahubwo ko akimwubaha kandi amushimira ku rugendo rwe rwa muzika.

Yagize ati:“Ubu buri wese ari ku rugendo rwe. We ari gukora ibye, nanjye ndimo gukora ibyanjye. Ariko urukundo ruzahoraho, nta gushidikanya. Ubu turi mu nzira zitandukanye gato. Ntabwo tugendana nk’uko byahoze, ariko nta bwo mwanga n’agato.”

Ni ibintu bamwe batahise bakora, kuko uretse gusiba iyo tattoo, bivugwa ko na zimwe mu ndirimbo za Drake, uyu muraperi yagiye asibami imirongo yavugaga ku izina rya LeBron cyangwa imuvugaho byihariye.

LeBron James yavuze ko nta rwango afitanye na Drake nk'uko bamwe babitekereza

Drake yari aherutse gusiba tattoo ya LeBron James