LeBron James agiye gukabya inzozi ze

LeBron James agiye gukabya inzozi ze

 Jun 28, 2024 - 17:35

Nyuma y'imyaka hafi 20 rurangiranwa mu mukino wa basketball, LeBron James afite inzozi zo kuzakina mu ikipe imwe n'umuhungu we, kera kabaye icyifuze cye ari kugikozaho imitwe y'intoki.

Biteganijwe ko umunyamerika wamamaye muri basketball, LeBron James, azaba umukinnyi wa mbere wakinnye mu ikipe imwe n’umuhungu we w’imfura, Bronny James.

Iyi gahunda yashobotse nyuma yuko ikipe’ Los Angeles Lakers yasinyishije Bronny, ufite imyaka 19, nyuma yo kwigarafaza muri shampiyona yigihugu y’amakaminuza.

Icyakora, byavuzwe ko, byari inyota ikomeye kuri LeBron James gukina mu ikipe imwe n’umuhungu we, ndetse go yari amaze imyaka hafi 20 ategereje gukabya izo nzozi.

Uyu mwanzuro wafunguye inzira kuri Bronny, witegura gukina NBA ku nshuro yambere na se LeBron, witegura kuyikina ku nshuro ya 22.