Latto yemeje urukundo rwe na 21 Savage

Latto yemeje urukundo rwe na 21 Savage

 Sep 30, 2025 - 07:49

Umuraperikazi w’Umunyamerika Latto yamaze kwemeza ku mugaragaro ko ari mu rukundo n'umuraperi mugenzi we 21 Savage, nyuma y’uko inkuru z’urukundo rwabo zari zimaze igihe kinini zivugwa n'abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamakuru wa TMZ aherutse guhura na Latto mu mihanda ya New York, amubaza niba atarambiwe kenshi kubazwa ibibazo bijyanye n’umuntu runaka. 

Ubwo yasubizaga, byaje kugaragara ko uwo muntu ari 21 Savage. Latto yasubije avuga ko atararambirwa, maze ahita amwenyura cyane, n'ibyishimo byishi ati:“Umugabo wanjye, umugabo wanjye, umugabo wanjye, umugabo wanjye.”

Amakuru y’uko aba bombi bakundana yatangiye guhwihwiswa kuva mu Ukuboza 2020, gusa bakomeje kubigira ibanga igihe kirekire. 

Gusa ubu byashyizwe ku mugaragaro ko koko urukundo rwa Latto na 21 Savage rutakiri urw’ibanga, ahubwo rwamaze kuba ikimenyabose.

Latto yemeje ko ari mu rukundo na 21 Savage 

Latto yabihamirije umunyamakuru wa TMZ