Koffi Olomide yashimiye abafana bo muri Kenya bongeye kumugira umugabo unezerewe

Koffi Olomide yashimiye abafana bo muri Kenya bongeye kumugira umugabo unezerewe

 Dec 14, 2023 - 13:53

Nyuma yo kongera gutaramira muri Kenya yari amaze imyaka itandatu adakandagizamo, abafana baje ari uruvunganzoka, ndetse ngo bikora ku mutima wa Koffi Olomide, asigira abanya-Kenya ubutumwa.

Umuhanzi Koffi Olomide nyuma yo kwerekwa urukundo rudasanzwe n’abafana be bo muri Kenya, uyu munyabigwi mu njyana ya Rhumba, kuva ku munsi wa mbere bamwakira kugeza ku munsi nyirizina w’igitaramo.

Koffi Olomide yashimiye abafana be bo muri Kenya

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Koffi Olomide yashyizeho amashusho magufi ashimira abafana be, aho yavuze ko atabona amagambo yasobanura urukundo bamweretse by’umwihariko mu gihe cy’amasaha abiri n’iminota 35 yamaze ku rubyiniro.

Olomide yavuze ko abafana be bongeye gutuma yigirira ikizere nyuma y’imyaka itandatu adakozw ikirenge muri iki gihugu.

Koffi Olomide yishimiye uburyo abafana be bitabiriye igitaramo cye

Yagize ati:”Bafana banjye, muryango wanjye, baturage ba Kenya, bakundwa, mbere yuko mva muri Nairobi, ndashaka kubashimira, ndetse ndifuza ko mwakira amashimwe yanjye avuye ku mutima, ku bw’ubwitabire budasanzwe mwagaragaje mu gitaramo cyanjye nyuma y’imyaka itanu. Mwatumye nongera kwiyumva nk’umugabo wishimye.”

Igitaramo cya Koffi Olomide, cyari kiswe Peace Concert, ndetse cyari cyateguwe na Radio Africa.