Abashinzwe gutegura no kwamamaza ibitaramo mu gihugu cya Kenya, bigambye kidobya igitaramo cy’umuhanzi Koffi Olomide, giteganyijwe kubera muri icyo gihugu kuvmunsi wo ku Cyumweru.

Koffi Olomide, yabwiwe ko igitaramo cye gishobora kutaba
Abitwa Nsana Productions, bavuga ko uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba n’ikirangirire mu njyana ya Rhumba, atigeze yubahiriza amasezerano bari bagiranye ku gitaramo cyo muri 2016, bityo bakaba bamwifuzaho amadorari ibihumbi 65, ni ukuvuga arenga miliyoni 65 mu manyarwanda.
Twabibutsa ko mu mwaka wa 2016, yabujijwe gukora igitaramo ku munota wa nyuma, ndetse ahita ahambirizwa, nyuma yo gukubita umwe mu babyinnyi be w’umukobwa.
Ni muri urwo rwego, ari ku nshuro ya mbere uyu muhanzi w’imyaka 67, ari ku nshuro ya mbere agiye kongera gutaramira muri cyo gihugu kuva muri 2016, kuko yari amaze igihe atemere no gukandagiza ikirenge muri Kenya.
Koffi Olomide arashinjwa umwenda w'amamiliyoni ku bashinzwe gutegura ibitaramo muri Kenya
Abinyujije ku bamuhagarariye, Koffi Olomide yijeje a afana be ko igitaramo kigomba nta kabuza, n’ubwo akomeje guterwa ubwoba ko gishobora udobywa.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru akigera ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta ku munsi wo ku wa Gatatu, yabwiye abanya-Kenya yari abakumbuye, ndetse abizeza kuzabakorera igitaramo kidasanzwe.
