King Saha agiye kurega umupolisi wamubangamiye

King Saha agiye kurega umupolisi wamubangamiye

 Jul 19, 2024 - 14:34

Nyuma y’uko umuhanzi wo muri Uganda, King Saha, ahagarikiwe igitaramo n’abashinzwe umutekano mu buryo avuga ko budasobanutse burimo akarengane no kumuhohotera, yavuze ko agiye gushaka uko yajya gutanga ikirego mu rukiko, ashija polisi kumubangamira no kubangamira uburenganzira bw’abantu.

Ku mugoroba wa ku wa gatatu, ubwo King Saha yakoreraga igitaramo mu gace kitwa ‘Bukoto’, akigera ku rubyiniro yaje gutungurwa no kubona umupolisi aza akamutegeka guhita ahagarika igitaramo.

King Saha avuga ko uyu mupolisi yaje yasinze afite n’uburakari bwinshi, bituma akora ibintu nta bunyamwuga ashyizemo ibyo we yita nko guhonyora uburenganzira bwe n’abafana birimo no gutunga intwaro mu bafana.

Ati “Yari yasinze, amaso ye yabaye umutuku, afite uburakari bwinshi akajya atunga imbunda mu bantu.”

Uyu muhanzi avuga ko umupolisi yagerageje gushaka kumuta muri yombi ubwo yari ku rubyiniro, ariko ahita amuca mu rihumye ajya guca mu muryango w’inyuma, acikira mu modoka y’undi muntu.

Akomeza avuga ko mu gihe bataramubwira ikintu cyumvikana yaba yarakoze, arajya kurega umupolisi amushinja kubangamira uburenganzira bw’abafana be. Kuri we avuga ko bitari ngombwa ko polisi iza kubangamira abantu, ahubwo ibyiza bari kumwegera bakamuganiriza.

Ni mu gihe ku ruhande rw’umuvugizi wa Polisi muri ako gace, Bwana Luke Owoyesigire, avuga ko nta kindi kintu bapfa na we, ko ahubwo igitaramo cye cyari kirimo akajagari ubwo yajyaga ku rubyiniro kandi ntabwo yari yarigeze abibamenyesha.

Ati “Hari hari abantu benshi, byari bigoranye kubona aho waparika kandi umwanya wari muto. Umutekano w’abaturage wari ukenewe kandi ntabwo yari yigeze abitumenyesha, bajya kwinjira ntabwo bigeze basakwa neza, twakekerezaga ko ibi byashyira mu kaga abaturage.”