Uyu munyamideri w'imyaka 44 y'amavuko yashyize iyi foto ku rukuta rwe rwa Instagram imugaragaza akiri akana gato ahagaze iruhande rwa mama we na mama we Kris Jenner w'imyaka 69 ndetse na papa we wahoze ari umunyamategeko wapfuye afite imyaka 59 y'amavuko azize Kanseri y'umuhogo.
Ni ifoto igaragaza nyina, Kris, afashe se, Robert, ku rutugu. Bose baba basekera kamera bari kumwe na Kim Kardashian akiri muto cyane. Iyo foto yayiherekesheje amagambo agira ati: "Papa, Mama na Nge."
Ababyeyi ba Kim bashyingiranywe muri 1978 barabana kugeza muri 1991 ubwo batandukanaga byemewe n'amategeko. Uretse Kim, babyaranye abandi bana barimo abakobwa Kourtney w'imyaka 46 y'amavuko na Khloe w'imyaka 41, ndetse n'umuhungu umwe ari we Rob w'imyaka 38.

Ifoto ya Kim akiri muto we n'abavukanyi be ndetse n'ababyeyi babo.
Kim yabaye impfubyi kuri se ubwo yari agifite imyaka 22 y'amavuko muri Nzeri y'umwaka wa 2003. Kim yakundaga se n'umwuga yakoraga w'ubunyamategeko kugeza ubwo afashe umwanzuro wo kuwiga kugira ngo azatere ikirenge mu cya se.
Muri Gicurasi ya 2025, Kim yasoje kwiga imyaka itandatu mu ishami ry'amategeko muri kaminuza ndetse aracyakomeza kwiga kugira ngo azagire ikiciro kisumbuye amaze gutsinda ikizamini cya "Bar" bimwemerere kubona akazi ka Leta mu bijyanye n'amategeko.

Ifoto ya Kim ubwo yari asoje kwiga imyaka itandatu mu ishami ry'amategeko muri kaminuza.

